Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami ry'Ubuforomo n'Ububyaza 

Ishami ry'Ubuforomo n'Ububyaza rishinzwe kureberera no gusuzuma imikorere y'abakozi bose barimo Abaforomo n’Ababyaza.  . Iri shami ritanga umurongo ngenderwaho mu micungire y'abakozi, rigashyiraho intego z'igihe gito n'iz'igihe kirekire z'Ishami ry'Ubuforomo, kandi rigateza imbere umuco w'imikoranire n'imikorere inoze ishingiye ku kunoza serivisi no kubahiriza amabwiriza y'ibitaro. Rishinzwe kandi kumyenya ko Aabaforomo n’Ababyaza batganga serivisi inoze ku barwayi.

Iri shami rishinzwe: 

  • Gusobanura, kugena no gukomeza kubahiriza amahame agenga imikorere y'ubuforomo.
  • Gushyiraho no gukomeza imiyoborere ishyigikira itangwa rya serivisi z'ubuforomo zinoze.
  • Gukorana bya hafi n'abaganga kugira ngo haboneke ubuvuzi buhuriweho, bwuzuye kandi bukorwa n'inzobere z'ingeri zitandukanye.
  • Gukorana n'amashuri yigisha ubuforomo hagamijwe gukomeza umubano mwiza hagati y’ibigo byombi (amashuri n’ibitaro)
  • Gushyiraho uburyo bufasha abanyeshuri biga Ubuforomo n’abasanzwe bakora bufasha mu iterambere ryabo nk’abayobozi beza mu mwuga bakora.
  • Gutegura gahunda z'ibikorwa by'ubuforomo zijyanye n'igenamigambi n'intego z'ibitaro.
  • Kwitabira igenamigambi ry'ibitaro ibifasha mu iterambere ry’ibitaro bijyanye n’icyerekezo, intego n'ingamba z'igihe kirekire.
  • Kwitabira itegurwa ry'igenamigambi rusange ry'ibitaro n'iry'Urwego rw'Ubuforomo.
  • Gutegura no gutanga ku gihe raporo z'ibikorwa by'Urwego rw'Ubuforomo ku Muyobozi Mukuru w'Ibitaro.
  • Kwimakaza itumanaho risesuye (two-way communication) mu bakozi b’abaforomo n’ababyaza, ubuyobozi bw’ishami n’ubw'ibitaro muri rusange.
  • Gukora isuzuma ry'imikorere (buri gihembwe n’umwaka) ku bayobozi ba servisi n’abaforomo n’ababyaza.
  • Guhagararira Urwego rw'Ubuforomo muri za komite zihuza amashami atandukanye.
  • Guteza imbere ibikorwa by'abaforomo mu muryango bigamije kuzamura isura y'umwuga w'ubuforomo no kunoza ubuvuzi buhabwa abarwayi.
  • Gukorana n'Ishami ry'Ubuforomo muri Minisiteri y'Ubuzima (MOH) ndetse n'andi matsinda ayobora ubuforomo mu guteza imbere imikorere ishingiye kuri siyansi (evidence-based nursing) n'ubushakashatsi.
  • Kugenzura ibikorwa byose by’abaformo n’ababyaza mu bitaro.
  • Guhagararira no kugenzura ko imiyoborere, imikoreshereze, n’imitangire y’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi
  • Gukurikiranira hafi iyubahirizwa ry’amabwiriza y’isuku mu bitaro
  • Kugira uruhare mu gihe muganga asuzuma abarwayi barwariye mu bitaro kimwe n’ibindi bikorwa byo gusura abarwayi.
  • Kugenzura ko abaforomo bashyira mu bikorwa kandi bubahiriza amabwiriza atangwa n'abaganga na Komite Nyobozi y'Ibitaro
  • Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo muri serivisi z’ubuvuzi.
  • Kugira uruhare mu isuzuma n'iterambere ry'umwuga ry'abakozi b’abaformo n’ababyaza