Ishami ry'Ubuyobozi Bukuru
Iri shami riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, ushinzwe guhuza no gukurikirana ibikorwa byose bikorwa mu bitaro, kuyobora Komite y’Ubuyobozi bw'ibitaro no kubihagararira.
Ishami rya Serivisi z’Ubuvuzi n'Izizunganira
Iri shami rishinzwe kugenzura no guteza imbere serivisi z'ubuvuzi ibitaro bitanga, binyuze mu bikorwa birimo gushaka no guha akazi abakozi, kubasuzuma, gutegura gahunda z’akazi no kubakurikirana. Rishinzwe kandi gushyiraho ingambazigamije guteza imbere abakozi n'abimenyereza umwuga binyuze mu mahugurwa.
Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza
Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza rishinzwe kugenzura no gusuzuma imikorere y’abakozi bose b’abaforomo n’ababyaza (abaforomo n'ababyaza babifitiye impamyabumenyi). Rishinzwe kuyobora no gutanga umurongo ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, gushyiraho intego n’icyerekezo cy’igihe kirekire, ndetse no guteza imbere ahantu ho gukorera harangwa n’ubufatanye n’imikorere myiza, hubahirizwa ubuziranenge n'imirongo nyobora (policies) yashyizweho. Mu gihe bimeze bityo, abakozi bose bashobora gukora akazi kabo neza, by’umwihariko mu kwita ku barwayi.
Ishami rishinzwe Ubutegetsi n'Imari
Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari rihagarariye ibikorwa bijyanye n'ubutegetsi bw'Ibitaro by’Akarere bya Muhororo, rihuza imikorere ya buri munsi, rinoza uburyo bw’imicungire y'umutungo, rikurikirana ingengo y’imari, rigenzura abayobozi ba serivisi, risaba ko hakorwa ubugenzuzi bw'imikoreshereze y'imari n'imikorere (audit), ndetse risesengura amakuru ajyanye n'imari.
