Amakuru y'ibanze ku bitaro
Ibitaro by’Akarere bya Muhororo byubatswe ndetse bitangira gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bufatanye bwa Leta y’u Bubiligi n’iy’u Rwanda mu 1936. Ibi bitaro ni bimwe muri bibiri by’Akarere bikorera mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Biherereye mu midugudu ya Gasave, Karehe na Rusumo, mu tugari twa Kamasiga na Rusumo, ho mu Murenge wa Gatumba.
Ibi bitaro bitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage bibifashijwemo n’abakozi 146, barimo abatanga serivisi z’ubuvuzi n’abakora mu zindi serivisi, ndetse bifite ubushobozi bwo gucumbikira (hospitalize) abarwayi 138.
Ibitaro bivura abaturage bagera ku 192,061 bo muri zone biherereyemo binyuze mu bigo nderabuzima icyenda (9) byo mu mirenge irindwi, aribyo: Muhororo, Rubona, Ntobwe, Gashubi, Kageyo, Ntaganzwa, Rususa, Nyange A na Nyange B n’amavuriro atatu (3) mato ariyo: Nyamisa, Bwira na Kiziguro. Uretse ibi ariko, ibi bitaro binakira abarwayi baturuka ku bigonderabuzima bimwe na bimwe byo mu turere duhana imbibi n’Akarere ka Ngororero birimo: Muhanga (Amajyepfo) na Rutsiro (Uburengerazuba) kimwe n’abaturutse aho ari ho hose mu gihugu.
Icyerekezo
Icyerekezo cy'Ibitaro by'Akarere bya Muhororo ni ugutanga serivisi z'ubuvuzi bufasha abarwayi ku giciro kiboroheye
Ubutumwa bw'ingenzi
Ubutumwa bw'ingenzi bw'ibitaro by'Akarere bya Muhororo ni ukuviura neza abarwayi babigana babagezaho ubuvuzi bufite ireme, guhugura abakozi babyo no gushishikariza Abanyarwanda kwirinda indwara.
Indangagaciro
- Uburinganire bw'abarwayi: Gufata no kwita ku barwayi bose kimwe nta vangura iryo ariryo ryose
- Kwirinda kubogama: Kwakira buri wese uko ari twubahiriza ukwemera n'ibyifuzo bye
- Igihe cyo gutanga serivisi: Kuvura amasaha 24/24
- Guharanira inyungu n'iterambere rya buri wese
