Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami ry’Ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa n'iz'amenyo ryita ku kwirinda, gusuzuma, kumenya indwara no kuzivura, hakoreshejwe uburyo bwo kubaga cyangwa butabanje kubagwa, indwara n’ibibazo bibasira umunwa n’amenyo.

Iri shami rifite abatekinisiye babiri (2) b’inzobere mu buvuzi bw’amenyo, batanga serivisi zo gusuzuma, gukurikirana no kuvura ibibazo n’ibikomere by’amenyo. Iri shami ryakira abarwayi baza kwivuza batari mu bitaro (outpatients) iminsi itatu (3) mu cyumweru, rikora amasaha 9 ku munsi w’akazi.

Iri shami kandi ritanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo ku barwayi barwariye mu bitaro (inpatients), harimo:

  • Serivisi zo kugisha inama no kwisuzumisha
  • Kuvura amenyo mu buryo bwo kuyabungabunga
  • Kuvura indwara z’ishinya n’utundi duce dukikije amenyo