Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nimero z'Ubutabazi

Serivisi y'Ubutabazi yita by'umwihariko ku ndembe ihora itanga serivisi igihe cyose yiyambajwe. 

Ukeneye ubufasha, hamagara: 

Imbangukiragutabara: 912

Ubugenzuzi bw'ibikorwa by'ubuvuzi: +250 782 846 218

 

Amakuru y'ingenzi

Intego:

Kugenzura uko abashyitsi bose bakirwa, bayoborwa n’uko bacungirwa umutekano mu gihe cyose bari mu bitaro.

Amabwiriza Rusange (Policy Statements):

  • Ibitaro bigenzura ko abashyitsi bakirwa neza, bahabwa amakuru n'ubusobanuro bukwiye, kandi bakarindirwa umutekano igihe cyose bari mu bitaro.
  • Ibitaro bigenzura ko Ushinzwe Kwita ku bagana Ibitaro (Customer Care Officer) cyangwa Ushinzwe Imibanire y’Ibitaro n'Izindi nzego (Public Relations Officer) aboneka kugira ngo yakire ndetse ayobore neza abagana ibitaro.
  • Ibitaro bigenzura ko Abashinzwe Umutekano (Security Officers) bahabwa amahugurwa n'amabwiriza ajyanye no kwakira no kuyobora abashyitsi.
  • Abashyitsi bagomba kubahiriza amategeko n'amabwiriza byose by'ibitaro igihe bari mu bitaro.

Uburyo Bikorwa (Procedures):

  • Gutegura no gushyira ahagaragara (mu bitaro no hanze) ibyapa bifasha kuyobora no guha amakuru abashyitsi.
  • Gutangaza amasaha y'akazi, amasaha yo gusura abarwayi, ndetse n'amategeko n'amabwiriza by'ibitaro, bigashyirwa aho abagana ibitaro babasha kubisoma
  • Ushinzwe Umutekano mu Bitaro (Hospital Security Officer) agomba kwakira abashyitsi, kugenzura no kwandika amakuru asabwa mu gitabo cy'abashyitsi, kandi akabayobora ku Ushinzwe Kwita ku Bagana Ibitaro cyangwa Ushinzwe Imibanire y’Ibitaro n'izindi nzego igihe bibaye ngombwa.
  • Ushinzwe Kwita ku Bagana Ibitaro cyangwa Ushinzwe Imibanire y’Ibitaro n'izindi ayobora abagana ibitaro uko bukwiye.
  • Abashyitsi bagomba kubaha abatanga serivisi z'ubuvuzi igihe bari gutanga ubuvuzi ku barwayi bari guhabwa ubufasha
  • Abashyitsi babiri gusa ni bo bemerewe gusura umurwayi icyarimwe.
  • Abashyitsi ntibemerewe kwicara ku buriri bw'umurwayi cyangwa kurira mu byumba abarwayi barwariyemo.
  • Gusura abarwayi bigomba gukorwa gusa mu masaha yagenwe n'ibitaro
  • Abashyitsi bifuza gusura abarwayi barwaye uburwayi butuma bashyirwa mu kato (Isolation Rooms) bagomba kubanza kwambara ibikoresho byabugenewe birinda ubwandu (Personal Protective Equipment – PPE) mbere yo kwinjira, kandi bagakurikiza Amabwiriza n'Uburyo bwagenwe bwo gusura bene abo barwayi.
  • Abashyitsi bagomba kubahiriza amabwiriza agenga isuku y'intoki no gukumira ikwirakwizwa ry'ubwandu (decontamination).
  • Mbere yo kuva mu bitaro, abashyitsi bagomba kwandika igihe basohokeye mu gitabo cyabugenewe.

Amasaha yo gusura:

Ahavurirwa:

Mu gitondo:

  • 6:00 a.m. – 7:00 a.m. 

Ku Manywa

  • 12:00 p.m.- 14:00 p.m.

Ku Mugoroba 

  • 17:00 p.m. - 20:00 p.m.

Ubuyobozi:

  • Ku wa Mbere - Ku wa Gatanu (Iminsi y'akazi):
    • 8:00 a.m. – 5:00 p.m.

UBURENGANZIRA N'INSHINGANO BY'UMURWAYI

Uburenganzira n'Inshingano by'umurwayi

Buri muntu, hatitawe ku gitsina, uko yiyumva cyangwa yigaragaza mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, imyaka, idini, imyemerere n'umuco, cyangwa ubumuga afite, afite uburenganzira bwo guhabwa serivisi z'ubuzima zigamije guteza imbere no kubungabunga ubuzima bwe.

Ibitaro by'Akarere bya Muhororo bigenzura ko uburenganzira bw'abarwayi bwubahirizwa n'abatanga serivisi z'ubuzima kugira ngo hubakwe icyizere n'itumanaho rinoze hagati y'abarwayi n'abatanga serivisi. Abatanga serivisi z'ubuzima bahabwa ubumenyi n'amahugurwa abafasha gusobanukirwa no kubaha agaciro n'icyubahiro bya buri murwayi.

 

Menya uburenganzira n'inshingano by'umurwayi uko biri: 

 

A. UBURENGANZIRA BW’UMURWAYI

 1.Uburenganzira bwo kuvurwa: 

∙ Kuvurwa igihe cyose ubikeneye;

∙ Kubona ubuvuzi bwiza buhari harimo gukingirwa, kuvurwa kurindwa no guhemburwa;

∙ Kuvurwa no koherezwa ku bitaro bifite ubushobozi bwisumbuyeho, igihe bikenewe

2. Uburenganzira bwo kugirirwa ibanga: 

∙ Kuvurirwa ahantu hatuje kandi hiherereye udashobora kuba wabonwa n’abandi cyangwa ngo bumve ibyo uvuga;

∙ Ku makuru yose yerekeranye n’ubuvuzi ukorerwa no kugirirwa ibanga nkuko biteganwa n’itegeko. 

3. Uburenganzira ku makuru: 

∙ Kumenya ukuvura uwo ari we n’ubumenyi afite; 

∙ Guhabwa amakuru arebana n’uburwayi ufite, uburyo uvurwamo, ingaruka zabwo, imbogamizi n’icyo wakorerwa kugirango urusheho kumererwa neza;

Kumenya amazina ya buri muti wandikiwe na muganga

4. Uburenganzira bwo guhitamo; 

∙ Gufata icyemezo ku birebana n’uburyo uvurwa no ku miti uhabwa 

∙ Kwanga ubuvuzi ubwo aribwo bwose n’imiti no gusobanukirwa ingaruka zose ushobora kuba wahura nazo,

∙ Ku kindi kintu icyo ari cyose wakorerwa 

∙ Guhitamo niba wagira uruhare muri gahunda z’ubushakashatsi

5. Uburenganzira bwo kubahwa: 

∙ Kuvurwa wubashywe n’abaganga no kubaha ibitekerezo, imyemerere n’umuco byawe;

∙ Kudakorerwa ivangura iryo ariryo ryose, itotezwa no ku bindi byose byahungabanya umutekano wawe;

∙ Kuvurwa hakoreshejwe ururimi wumva neza

6. Uburenganzira bwo kurega:

∙ Gusobanuza (Kurega) uburyo ubwo ari bwo bwose bujyanye n’ivurwa ryawe nta gutinya ko wafatwa nk’umunyacyaha;

∙ Kugezwaho byihuse aho ibyo urega bigeze n’imyanzuro byafatiwe;

 7. Uburenganzira bwo kurindirwa umutekano: 

- Kwakirirwa ahantu hameze neza.

- Gucungirwa umutekano.

8. Uburenganzira bwo kwanga kuvurwa: 

-Umurwanyi amaze gusobanurirwa uburyo agomba kuvurwamo, afite uburenganzi bwo kwanga kuvurwa bitewe n’impamvu zitandukanye 

-Mu gihe yanze kuvurwa, asinyirako yanze kuvurwa.

9. Uburenganzira bwo kugabanyirizwa ububabare: 

Mu gihe umurwayi afite ububabare, umurwayi afite uburenganzira bwo kugabanyirizwa ububabare.

10. Kunganira abarwayi batishoboye: 

Abarwayi bafite imbaraga nkeya nk’abageze mu gihe cy’izabukuru cyangwa abakivuka,n’abafite ubumuga, iyo abarwayi badashoboye kwifatira ibyemezo: Inzobere mu by'ubuzima zifite inshingano zo kuvuga mu izina ry'abo barwayi kugira ngo uburenganzira bwabo, ibyo bakeneye, n'inyungu zabo byubahirizwe.

B. INSHINGANO Z’UMURWAYI

 1. Ufite inshingano yo kwita ku buzima bwawe bwite;

2. Ufite inshingano yo kugana no gukoresha inzego z’ubuvuzi uko bikwiye nta kwangiza cyangwa isesagura ribayeho;

3. Ufite inshingano yo kubaha uburenganzira b’abaganga n’abarwayi bagenzi bawe; 

4. Ufite inshingano yo guha abaganga amakuru nyakuri yerekeye ubuzima bwawe, ndetse no kuborohereza kugirango babashe kugufasha; 

5. Ufite inshingano yo gukurikiza amabwiriza n’inama zose wahawe na muganga no gufata imiti uko wabisobanuriwe nawe;

6. Ufite inshingano yo kwishyura serivisi zose wahawe