Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami ryita ku Mpinja n'Abana

Iri ni ishami rikomatanyije, ritanga serivisi ku mpinja n'abana.

Serivisi z'Impinja

Iyi serivisi ikoreramo abaforomo umunani (8) bahuguwe kandi batanga ubuvuzi amasaha 24 kuri 24 ku bana bakivuka.

Yakira abana b’impinja bafite kuva ku munsi wa mbere kugeza ku minsi 28 y’amavuko. Abana bakirwa muri iyi serivisi ni ababa boherejwe n’ibigo nderabuzima cyangwa bavuye muri serivisi y’ukubyaza (bavukiye mu bitaro). Itanga serivisi z’ubuvuzi zitandukanye zirimo iyo kwita by’umwihariko ku mpinja zavukanye ibiro bike, “Kangaroo Mother Care (KMC)”

Serivisi z'bana

Iyi serivisi itanga ubuvuzi ku bana bafite kuva ku minsi 28 kugeza ku myaka 14. Itanga ubujyanama bwo kwirinda indwara, gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye hakoreshejwe uburyo bwuzuye.

Ni serivisi ikoreramo abaforomo batatu (3) bafite uburambe mu kuvura indwara zitandukanye z’abana. Itanga kandi serivisi zijyanye n’ubuzima bw’abana, ingimbi n’abangavu.

Muganga akurikirana buri munsi abana barwariye mu bitaro kandi akabavura uko bikenewe.

 

HABIMANA Euphraim

Umuforomo ukuriye serivisi yita ku Mpinja n'Abana