Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Incamake y'Uruhare n'Inshingano Rusange

Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari ashinzwe gucunga ibikorwa by’ubuyobozi, abakozi, imicungire y’amakuru y’ibitaro, umutungo w’imari, umutungo rusange n’ibikorwaremezo, imicungire y’umutungo w’ibitaro, ishoramari, ndetse n’igenamigambi.

 

 

Inshingano n'Imirimo by'Ingenzi by'Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari

  • Gukorana n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (Auditor General), abafatanyabikorwa mu iterambere (Development Partners), na Komite y'Isuzuma Rusange ry'Urwego rw'Ubuzima (Joint Health Sector Review Committee) hubahirizwa amategeko, amabwiriza n'amasezerano y'ubwumvikane (MoUs) bireba buri rwego.
  • Guhuza ibikorwa bijyanye n’Iteganyabikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka by'ibitaro.
  • Gukora isuzumabushobozi (performance appraisal) ku bakozi bo mu Ishami ry'Imari n'Ubutegetsi ku buryo buhoraho.
  • Guhuza ibikorwa byo gutegura gahunda z'imikoreshereze y'amafaranga (cash flow/spending plans) za buri mwaka n'igihe ari ngombwa, hashingiwe ku ngengo y'imari yemejwe, gahunda y'amasoko (procurement plan), iteganyabikorwa bihuzwa n’amafaranga ibitaro byinjiza n'ayatangwa n'abaterankunga.
  • Guhuza ibikorwa byo gusuzuma imikorere y'abakozi nk’uko biteganyijwe
  • Guhuza itegurwa n'itangwa rya raporo z'imari ku bafatanyabikorwa batandukanye, barimo Komite y'Ubuzima y'Ibitaro, Akarere, Minisiteri y'Ubuzima na Konti Nkuru ya Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.
  • Guhuza ibikorwa byose byijyanye n’umutungo wose w’ibitaro (Logistics activities)
  • Guhuza ibikorwa byo gutangaza no kwishyura imisoro yose iteganywa n'amategeko.
  • Gushyira mu bikorwa politiki n'amabwiriza by'ibaruramari kugira ngo imikorere irusheho kuba myiza, irangwe n'ubunyangamugayo kandi yubahirize amahame rusange yemewe mu ibaruramari (GAAP).
  • Gukora ku buryo amafaranga yose yakiriwe n'asohowe abe yemejwe n'ababifitiye ububasha, yanditswe neza, afite ibimenyetso bihagije biyashyigikira kandi ashobora kuboneka bitagoranye igihe hategurwa raporo z'imari.
  • Kugenzura imicungire y'imari ya buri munsi y'ibitaro no gutanga amakuru y'imari akenewe mu gufata ibyemezo no ku zindi mpamvu, mu buryo bwizewe kandi bugezweho.
  • Gukora ku buryo ibikorwa byose by'imari byandikwa neza, bikusanywa kandi bitangirwa raporo ku gihe.
  • Gukora ku buryo ibarura ry'umutungo rikorwa buri gihe kandi rikarangizwa mu bihe byagenwe.
  • Gukora ku buryo umutungo w'ibitaro ucungwa neza kandi urindwa hakurikijwe amategeko n'amabwiriza ariho.
  • Gukorana n'abagenzuzi b’imari b'imbere cyangwa abo hanze no kuborohereza mu igenzura ry'imari, ndetse no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry'inama zitangwa nyuma y'ubugenzuzi.
  • Gucunga ibijyanye n'ubutegetsi birimo imishahara, amafaranga arimo aya PBF na Top-up, ibiruhuko by'abakozi n'imicungire y'amasezerano y'akazi.
  • Gucunga konti zose za banki z'ibitaro no gukora ku buryo ihuzwa ry’inyandiko za banki (bank reconciliation) bikorwa buri kwezi uko bikwiye.
  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari y'umwaka no kugenzura ikoreshwa ryayo hakurikijwe amategeko n'amabwiriza y'imicungire y'imari ya Leta mu Rwanda ndetse n'amabwiriza y'abafatanyabikorwa.
  • Kugenzura ibikorwa byose by'imari no gukora ku buryo byubahiriza amategeko n'amabwiriza ariho.
  • Kugenzura imicungire y'abakozi hakurikijwe amategeko n'amabwiriza agenga umurimo.
  • Kugenzura no kwemeza raporo z'imari z'ibitaro za buri kwezi, buri gihembwe na buri mwaka, no gukora ku buryo amakuru y'imari akoreshwa mu gufata ibyemezo no ku zindi mpamvu aba ari ukuri kandi ajyanye n’igihe.
  • Gukora indi mirimo yose ifitanye isano n'izi nshingano ashobora guhabwa n'umuyobozi we.