Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mwadutoje Kinyamwuga, Tubigiraho Gukorera Hamwe- Abanyeshuri ba ICK basoje imenyerezamwuga

                                 Abanyeshuri ba ICK bashimiye abakozi b'Ibitaro by'Akarere bya Muhororo

Uyu munsi, abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuforomo muri Kaminuza Gatolika y’i Kabgayi bashimiye abakozi b'Ibitaro by’Akarere bya Muhororo ubwo bari basoje igihe bari bagenewe kubikoreramo imenyerezamwuga bakomereje ku Kigo Nderabuzima cya Muhororo. 

Ubwo basezeraga ku bakozi b’ibitaro babashimiye uburyo babafashije mu myigire, imikorongiro no kubatoza gukorera hamwe nka kimwe mu biranga abakozi bo kwa muganga.

NISHIMWE Sandrine, umwe muri aba banyeshuri yagize ati: “Twageze hano atari ubwa mbere dukoze imenyerezamwuga, ariko ni ubwa mbere twari dukoreye muri ‘Maternity’.  Turabashimira uburyo mwadufashije gushyira mu ngiro bijyanye n’amasomo twiga. Mwarakoze.” 

Mugenzi we, HABONIMANA Protogene, yagize ati: “Twabigiyeho gukorera hamwe mu gihe mwita ku mubyeyi n'umwana kimwe n’abandi barwayi. Ni indangagaciro izaturanga ubwo tuzaba tugeze mu kazi, natwe twita ku barwayi.”

Mu gihe aba banyeshuri bari mu imenyerezamwuga, bahabwaga imikoro, bagategura isomo bazigisha imbere y’abakozi b’ibitaro ku ngingo bahawe gukoraho, bakabazwa ibibazo ndetse bakunganirwa mu gusibiza, ibibatoza no kumenya kuvugira mu ruhame. 

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Muhororo, Dr. NAMANYA William, yashimiye aba banyeshuri uruhare bagize mu kwigisha abarwayi no mu kubitaho bafatanyije n’abakozi b’ibitaro bavura anabaha impanuro zizabashoboza gukora neza umwuga w’ubuvuzi barimo kwiga.

Yagize ati “Turabashimira uruhare mwagize mu kwigisha abarwayi uburyo bwo kunoza no kwita ku isuku no mu buvuzi bahabwa muri rusange. Ndabasaba ko iteka muzarangwa n’ikinyabupfura kuko iyo cyabuze ibindi byose birapfa. Muge murangwa no gukorera hamwe ndetse mwubahirize igihe […] gukorera kwa muganga bisaba kwihangana kubera ko udafite ukwihangana ntiwabasha kwita ku barwayi baje bakugana (It requires patience to treat patients)”.

Abanyeshuri basoje imenyerezamwuga ni batanu biga mu mwaka wa Kabiri. Bakoreraga muri serivisi zirimo iyita ku babyeyi (Maternity) n’iyita ku ba bana b’Impinja n’abana (Neonatology and Pediatric Service).